Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » culture
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Nyaruguru: Abakobwa ntiboroherwa no kugura agakingirizo

$
0
0

3

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bitorohera umukobwa kuba yajya kugura agakingirizo mu iduka.

Aba bakobwa bavuga ko babiterwa no gutinya ko abababona babita indaya n’andi mazina ashobora kubatera ipfunwe mu bandi.

Ibi ngo bituma bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, rimwe na rimwe bikabaviramo gutwara inda batateguye ndetse no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Lea Kabasinga wo mu murenge wa Kibeho avuga ko we akurikije imyumvire amaze kugira ku kamaro k’agakingirizo ngo ashobora kukagura, ariko nabwo ngo akabikora ari uko yagashakishije ahandi hose akakabura.

Kabasinga ariko avuga ko n’ubwo ngo ashobora kukagura, ngo byamworohera kurushaho ari uko uducuruza ari umukobwa mugenzi we.

Ati:” Ari umukobwa uducuruza byakorohera umukobwa mugenzi we kukagura, ariko hacuruza umuhungu, abakobwa ntibatinyuka kujya kugura udukingirizo kubera gutinya ko babita indaya, n’andi mazina menshi”.

Ibi ngo bituma abenshi mu bakobwa bemera kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, akenshi ikabaviramo gutwara inda batateganyije cyangwa se kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Bamwe muri aba bakobwa kandi bavuga ko hari ibigo byajyaga bibamo udukingirizo kuburyo ugakeneye akabona bitamugoye, ariko ngo ahenshi muri aha iyo uhageze usanga nta dukingirizo tukiharangwa.

Nyirarukundo Jacqueline nawe wo mu murenge wa Kibeho avuga ko n’ubwo umuntu yajya gushaka agakingirizo k’ubuntu akakabura, ngo bitatuma yishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ngo ari imyumvire mibi.

Agira ati:” Ntibyoroshye ko umukobwa yajya mu iduka kugura agakingirizo, ariko abakobwa tugomba gutinyuka tukumva ko kugura agakingirizo ari nko kugura isabune mu iduka”.

Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyaruguru Karemera Athanase avuga ko ubusanzwe udukingirizo tw’ubuntu tuboneka hirya no hino , ariko cyane cyane ku bigo by’urubyiruko, ku bigonderabuzima n’ahandi.

Icyakora Karemera avuga ko byagaragaye ko urubyiruko rutitabira kujya gufata utwo dukingirizo, tukarinda dutakaza igihe tukiri mu bubiko.

Mu gukemura icyo kibazo ngo hashyizweho ikitwa “coins des jeunes” kuri buri kigo nderabuzima, ariho urubyiruko rushobora kubona udukingirizo ku buntu, kandi ngo ngo ubu buryo bugaragaza umusaruro kurusha mbere.

Karemera kandi avuga ko muri buri kagari ngo haba abantu 2, umukobwa n’umuhungu bahabwa udukingirizo kugirango bajye baduha urubyiruko rudukeneye, bityo ngo hakaba nta muntu ukwiye kugira ikibazo cy kubona agakingirizi kuko ngo yaba umukobwa ashobora gusanga mugenzi we akakamuha, n’umuhungu bikaba uko.

Kubijyanye no kutugura mu maduka aducuruza, Karemera avuga ko bigaragara ko urubyiruko rutitabira kutugura, ariko cyane cyane abakobwa.

Gusa Karemera avuga ko hakomeza gutangw ainyigisho ku rubyiruko barushishikariza kwirinda.

Ati:”Turakomeza kwigisha ariko cyane cyane ariko ku rubyiruko bigaragara ko batageze mu ishuri kuko bigaragara ko aribo bagifite imyumvire mibi ku ikoreshwa ry’agakingirizo, kandi buhoro buhoro bizagenda biza”.

Abacuruzi babivugaho iki?

Bamwe mu bacuruzi bacuruza udukingirizo mu dusantere tunyuranye bavuga ko abahungu aribo bagerageza kuza kugura udukingirizo, gusa bakavuga ko nabo ngo baba ari bakeya  cyane.

Sibomana Emmanuel ucururiza mu murenge wa Munini avuga ko hari igihe udukingirizo turangiriza igihe mu maduka tutaguzwe, bikaba ngombwa ko atujugunya kuko ngo abatugura baba babuze.

Sibomana yongeraho ko mu myaka itatu amaze acuruza butike ngo nta mukobwa n’umwe uraza kumubaza agakingirizo, ko ngo haza abahungu gusa ndetse ngo akenshi tukagurwa n’abagabo bakuze.

Agira ati:” Sha ntakubeshe nta mukobwa n’umwe uragura agakingirizo hano, nta n’urakambaza ahubwo. Udukingirizo twigurirwa n’abasore nabo bakeya, ariko cyane cyane udukingirizo tugurwa n’abagabo bubatse”.

Akarere ka Nyaruguru gafatanyije n’imwe mu mishinga ihakorera batanga inyigisho ku rubyiruko ndetse n’abakuze ku buzima bw’imyororokere.

RWAMREC umwe muri iyo mishinga mu nyigisho zimara ibyumweru 15, wigisha urubyiruko kwifata nka bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateguwe, byananirana bagakoresha agakingirizo.

Nta mibare izwi y’abakobwa babyariye iwabo mu karere ka Nyaruguru, yemwe nta n’imibare y’abataye ishuri kubera kubyara.

Icyakora ni kenshi hahora havugwa imibare y’abakobwa bataye amashuri kubera ibibazo byo gutwara inda.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Latest Images

Trending Articles





Latest Images